RDC: Abaturage bakoze imyigaragambyo ikomeye kubera umusirikare wasinze akarasa umusivili
Mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo havutse imyigaragambyo yo kwamagana umusirikare wa leta ufite ipeti rya Majoro wishe umunyamategeko amurashe amasasu atandatu.
Abaturage biganjemo urubyiruko bakoze imyigaragambyo bafunga umuhanda,batwika gereza ya polisi ya Mbuamabe na Kontineri y’igipolisi iri ku biro bya Mulongwe ndetse uru rubyiruko rwari rufite imbunda 6 rwambuye abapolisi ba Mbuamabe.
Ibyabaye byarakaje urubyiruko rwiroha mu mihanda rutangira imyigaragambyo rwambura polisi imbunda rutwika n’ibiro byayo bya Mulongwe.
Uru rubyiruko rwagendaga rurasa hejuru rusaba ko baruha major Katembo Jean Pierre warashe uwo munyamategeko rukamwicisha amabuye cyangwa rukamutwikisha lisansi.
Umwe mu bari muri iyi myigaragambyo yabwiye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ati “Abasirikare basinze bica umuntu.Abaturage barashaka ko uwo musirikare bamuzana nabo bakamwica.Batwitse ibiro bya polisi,banangiza ibintu byinshi cyane.Abo baturage ubu bafite imbunda bari kugenda barasa.”
Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga Me Aramba Rodrigue yari atabaye abantu mu ijoro bari batewe n’abajura hanyuma mu nzira bahura na Majoro Katembo ari gutongana n’indaya,bashaka kumubaza icyo bapfa ahubwo we ahita abafata ajya kubafungira kuri polisi.
Nyuma y’aho,uyu musirikare yagiye kuzana imbunda arasa uyu munyamategeko amasasu 6 aramwica.
Uhagarariye urugaga rw’abavoka muri Uvila,yavuze ko batazongera kuburanira abapolisi cyangwa abasirikare kuko bari kubica kandi basanzwe bababuranira ku buntu.
Umuyobozi wa Sosiyete sivile muri kariya gace kabereyemo imyigaragambyo,basabye General de Brigade Joseph Mbanza guhangana by’intangarugero uyu musirikare washe umusivili.
Gen Mbanza yavuze ko uyu musirikare azahanwa by’intangarugero aho yemeje ko azaburanira imbere y’abaturage ndetse azavanwa mu gisirikare